Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abizeza insinzi 110%
Nyuma yuko ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC itsinzwe na AZAM FC mu mukino ubunza wa CAF Champions League 2024-2025 , Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC akaba n'umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yihanganishize abafana b'iyi kipe ndetse abizeza insinzi mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Ubutumwa yanyujije ku rubuga rw'abakunzi b'iyi kipe, bwagiraga buti" Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera ino aha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi bayo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho."
Ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, APR FC yatsindiwe na AZAM FC kuri AZAM Complex muri Tanzania igitego 1-0 cyatsinzwe na Johnier Blanco kuri penaliti itaravuzweho rumwe, aho yaturutse ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Feisal Salum ariko APR FC n’abakunzi bayo n’abandi banyamupira bamwe na bamwe bavuga ko itariyo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 nibwo hateganijwe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda kuri Sitade Amahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show