English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abizeza insinzi 110%

Nyuma yuko ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC itsinzwe na AZAM FC mu mukino ubunza wa CAF Champions League 2024-2025 , Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC  akaba n'umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yihanganishize abafana b'iyi kipe ndetse abizeza insinzi mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rw'abakunzi b'iyi kipe, bwagiraga buti" Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera ino aha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi bayo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho."

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, APR FC yatsindiwe na AZAM FC kuri AZAM Complex muri Tanzania igitego 1-0 cyatsinzwe na Johnier Blanco kuri penaliti itaravuzweho rumwe, aho yaturutse ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Feisal Salum ariko APR FC n’abakunzi bayo n’abandi banyamupira bamwe na bamwe bavuga ko itariyo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 nibwo hateganijwe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda kuri Sitade Amahoro.



Izindi nkuru wasoma

Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abizeza insinzi 110%

OMS igiye gushyiraho komite idasazwe yiga ku cyorezo cyimaze guhitana abarenga 1100 (Mpox)

Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

Evariste Ndayishimiye yatangaje ibyo abona ku insinzi ya Viadimil Putin



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 12:29:36 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gen-Mubarakh-Muganga-yihanganishije-abakunzi-ba-APR-FC-abizeza-insinzi-110.php