FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice
Ku wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 wongeye kwihaniza ihururo rigari ry'ingabo zifatanya n'igisirikare cya Leta ya Congo mu mirwano yabaye uwo munsi yanasize umutwe wa M23 wigaruriye ibindi bice byo muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru avuga ko imirwano yasize M23 yigaruriye agace ka Mahanga mu gihe muri Rutshuru yigaruriye udcuce twa Birundule,Mirangi na Bulindi duherereye hafi ya Kanyabayonga.
Imirwano yo ku wa Kane yaje ikurikira indi ikomeye yabaye ku wa gatatu,iyo mirwano yasize ingabo za DR Congo zikwiye imishwaro ndetse zita intwaro nyinshi nkuko byatangajwe na Lt Col Willy Ngoma Umuvugizi w'umutwe wa M23.
Amafoto yagiye hanze yagaragaje ikirundo cy'imbunda zibarirwa muri za mirongo zafatiwe mu gace ka Rwindi ubwo ingabo za Leta n'abafatanya bikorwa bayo bari bakubiswe inshuro maze bagakwira imishwaro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show