English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice

Ku wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 wongeye kwihaniza ihururo rigari ry'ingabo zifatanya n'igisirikare cya Leta ya Congo mu mirwano yabaye uwo munsi yanasize umutwe wa M23 wigaruriye ibindi bice byo muri Kivu ya Ruguru.

Amakuru avuga ko imirwano yasize M23 yigaruriye agace ka Mahanga mu gihe muri Rutshuru yigaruriye udcuce twa Birundule,Mirangi na Bulindi duherereye hafi ya Kanyabayonga.

Imirwano yo ku wa Kane yaje ikurikira indi ikomeye yabaye ku wa gatatu,iyo mirwano yasize ingabo za DR Congo zikwiye imishwaro ndetse zita intwaro nyinshi nkuko byatangajwe na Lt Col Willy Ngoma Umuvugizi w'umutwe wa M23.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje ikirundo cy'imbunda zibarirwa muri za mirongo zafatiwe mu gace ka Rwindi ubwo ingabo za Leta n'abafatanya bikorwa bayo  bari bakubiswe inshuro maze bagakwira imishwaro.



Izindi nkuru wasoma

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-17 03:31:25 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FADRC-nabafatanyabikorwa-bayo-bakwiye-imishwaro-M23-yigarurira-ibindi-bice.php