English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC irashinjwa kurasa mu baturage ikoresheje indege za gisirikare. 

Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kurasa ibice bituwemo n’abasivile, bigahitana abantu bane barimo n’uruhinja.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025. Iri tangazo rivuga ko ibi bikorwa byabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu duce twa Nyabibwe n’ahakikije utu turere two mu burasirazuba bwa Congo.

Iri tangazo rigira riti: “Ihuriro ry’Ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje kwica abasivile. Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025, indege y’imirwano (Sukhoi) yarashe mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Nyabibwe no mu bice bihakikije, bica abasivile bane barimo n’uruhinja.”

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje kandi ko ingabo za MONUSCO zarekuye abarwanyi 100 barimo abo mu ngabo za FARDC ndetse n’umutwe wa FDLR, bikekwa ko bajyanywe mu duce dutuwemo n’abaturage aho bakoze ibikorwa byo kwica inzirakarengane.

“Twafashe batanu muri bo (batatu ba FARDC na babiri ba FDLR) bari bafite intwaro enye na grenade eshatu,” nk’uko bikomeza bivugwa mu itangazo.

M23 yatangaje ko izakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane, inibutsa ko itazihanganira na rimwe ibikorwa byibasira abasivile, kuko binyuranyije n’intego y’uyu mutwe.

Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kashyizweho n’uyu mutwe kuva tariki ya 4 Gashyantare 2025, ariko M23 ikavuga ko gahita kavaho igihe cyose igisirikare cya leta cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro igabye ibitero ku bas civili.

Aya makuru aje mbere y’inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC na EAC izateranira muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025. Iyi nama izitabirwa na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, iyoborwe na Perezida William Ruto wa Kenya, akaba ari nawe uyoboye EAC.

Iyi nama izibanda ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwigaragaza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze igihe bituma abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Kugeza ubu, nta gisirikare cya FARDC cyangwa MONUSCO kiragira icyo gitangaza kuri ibi birego bishya byatanzwe na M23.



Izindi nkuru wasoma

FARDC irashinjwa kurasa mu baturage ikoresheje indege za gisirikare.

Amahanga yahagurutse: Abasirikare ba FARDC bongeye kugaragara mu bikorwa by'ubunyamaswa.

Hatangajwe imibare nyakuri yabasirikare ba FARDC baguye mu ntambara yabahuje na M23.

Muhanga hagaragaye igikorwa cyateye abaturage intimba n’agahinda gakabije.

Impaka zikomeye ku ifungwa ry’inzu: Abaturage bashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’ikirenga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 09:03:30 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-irashinjwa-kurasa-mu-baturage-ikoresheje-indege-za-gisirikare.php