English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Abaturage bo mu mirenge ya Nyakabuye na Karengera, ihuza uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, baravuga ko bakomeje kubaho mu gihirahiro n'impungenge zikomeye ziterwa n'ikiraro cyangiritse cya Ntontwe, cyangijwe n'uyu mugezi umwaka ushize. Bavuga ko nta cyizere gihari cy’uko cyakorwa vuba, mu gihe cyifashishwa n’abantu benshi bashora imyaka mu isoko rya Nyakabuye.

Iki kiraro gifashe ku nkuta z’amabuye zamaze kwangirika cyane ku mpande zombi, kikaba gikoreshwa n’abanyamaguru n’abamotari gusa, ariko na bo bakihanyura bafite ubwoba. Bazamvura Anselme wo mu Karere ka Rusizi ati: "Nta modoka yahanyura uretse amapikipiki na yo ahanyura yigengesereye."

Iyakaremye Anastasie wo mu Karere ka Nyamasheke na we avuga ko iki kiraro ari ingenzi ku bucuruzi bwabo. Ati: "Cyari kidufatiye runini, kuko nkatwe bo muri Nyamasheke tuza guhahira mu Karere ka Rusizi. Nk’ubu nari nashoye ibijumba mu isoko rya Nyakabuye. Iki kiraro rero kidakozwe ntabwo imyaka yacu yakongera kwambuka."

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi, Habimana Alfred, avuga ko ikibazo kizwi, ndetse ko basabye inkunga mu kigo RTDA kugira ngo iki kiraro gisubirwemo. Ati: "Kiri muri gahunda y’ibiraro bizakorwa, twakoze ubuvugizi muri RTDA kandi twizeye ko ku bw’ubufatanye dusanzwe tugirana, ubufasha twabasabye bazabutanga nk’uko bisanzwe."

Nubwo ubuyobozi buvuga gutyo, abaturage barifuza ko iki kibazo kijya mu byihutirwa, kuko ikiraro kimwe n’igice cy’umuhanda wa Rusizi kiri kugenda gisenyuka uko bwije n’uko bukeye. Hari impungenge ko igihe cy’imvura nikongera kugwa cyane, umugezi wa Ntontwe uzatwara n’ikiraro burundu.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

Uko abaturage n'Inshuti z'u Rwanda muri Nigeria bifatanyije mu mugoroba wo Kwibuka

Rusizi: Abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bafatiwe mu gikorwa cyo gushotora Uwarokotse

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Leta ni Umubyeyi! – Ubuhamya bw’abaturage bafashijwe na BDF nyuma yogusonerwa Miliyoni 50



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-05 09:30:51 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abaturage-ba-Rusizi-na-Nyamasheke-mu-bwoba-bwihagarara-ryubucuruzi-nubuzima.php