Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi babiri barimo umusore n’inkumi barapfa.
Imodoka ya Jeep Nissan yakoraga urugendo Kigali-Musanze yakoze impanuka aho yataye umuhanda imanuka mu mukingo igwa mu mugezi utemba wa base, umusore n’umukobwa bari bayirimo bahita bapfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, bibera mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta mu mudugudu wa Bucuro.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine yemeje ayamakuru avuga ko impanuka yabaye anihanganisha umuryango w’abitabye Imana.
Ati ‘’Nibyo impanuka yabaye! Ubu bamaze gukurwa mu modoka. Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba, twihanganishije imiryango yababuze ababo.’’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant de Polisi Jean Bosco MWISENEZA avuga ko abantu babiri bose bari muri iyi modoka bahise babura ubuzima.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru imodoka yari ikiri mu mazi hari gushakishwa ubyo yavamo ndetse ahabereye iyi manuka hari hageze inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza jyimbitse ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show