English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe 

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Busengo, abantu babiri  bishwe na gazi yo mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro.

Ni impanuka yabaye ku isaha ya saa mbiri za n'imugoroba w'ejo ku wa kane tariki ya 08 Kanama 2024.

Madamu Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke  yemeje aya makuru, yatangarije RBA ko aba bantu babiri bishwe na gazi ubwo bacukuraga amabuye y'agaciro .

Ati"Icyo kirombe cyacukurwagamo na Kompanyi ifite ibyangombwa byuzuye n’ubwishingizi, ku buryo ubona ko ari impanuka yabaye.”

Madame Mukandayisenga Vestine, yakomeje avuga ko abo bantu baraye bakuwemo bakaba bajyanwe mu bitaro ya Ruhengeri mu Karere ka Musanze.

Nyuma y'iyo mpanuka, abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe Peteroli na gazi, baje aho kuri icyo kirombe, gukora ubugenzuzi ngo hakorwe raporo ku byo babonye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwasabye abaturage kugira amakenga mu gihe babonye ikintu gishobora gutera impanuka, basabwa ko bakwihutira ku bimenyesha inzego zibishinzwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe

Mu byumweru bibiri gusa hamaze gufungwa insengero zisaga 7700

Ubuhinde:Imibare y'abapfa bishwe n'inkangu ikomeje gutumbagira

Rulindo:Abantu uminani bagwiriwe n'ikirombe batanu bahasiga ubizima



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-09 10:10:25 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeAbantu-bibiri-bishwe-na-gazi-yo-mu-kirombe-.php