English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Raporo iteye ubwoba: Abantu 44,000 bishwe na SIDA mu mwaka umwe.

Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko nibura abantu 44,000 bishwe na Virusi Itera SIDA mu 2023, igaragaza ko uwo mubare wagabanyutse uvuye ku bantu 48,000 mu 2022.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo Ikigo gishinzwe kurwanya SIDA muri icyo gihugu, cyashyiraga hanze imibare y’abayanduye n’abayirwaye.

Nibura muri uwo mwaka wa 2023, Mozambique ivuga ko abantu bashya 48,000 banduye virusi Itera SIDA, bavuye kuri 97,000 mu 2022.

Muri rusange, abantu bafite virusi itera SIDA muri Mozambique yose ni miliyoni 2.4, intara za Sofala na Zambézia rwagati mu gihugu na Nampula iri mu Majyaruguru zikaza ku isonga.

Mozambique ni kimwe mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika bifite ubwinshi bw’abantu bafite virusi itera SIDA, aho iza inyuma ya Eswatini, Lesotho, Afurika y’Epfo na Botswana



Izindi nkuru wasoma

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 11:54:55 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Raporo-iteye-ubwoba-Abantu-44000-bishwe-na-SIDA-mu-mwaka-umwe.php