English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gicumbi: Green party izubaka uruganda rw’ifiriti ikorwa mu bitoki nijya ku buyobozi 

Kuri uyu wa 10 Nyakanga mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Dr.Frank Habineza arikumwe n’itsinda ry’abakandida Depite 50 batanzwe n’irishyaka yatangaje ko green party nigirirwa icyizere igatorwa izubaka uruganda rugezweho rukora ifiriti mu bitoki bihera ku bwinshi.

Nyuma yo kwibutsa abaturage b’akarere ka Gicumbi ibyo ishyaka Green party yasezeranye gukorera abanyarwanda mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 Dr.Frank Habineza perezida w’irishyaka yatangaje ko azi neza umusaruro w’ibitoki aba baturage beza ukabapfira ubusa asezeranya uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki

Yagize ati “ Nziko mufite n’ikibazo cy’urutoki bibapfira ubusa icyo nacyo tugifite muri gahunda kuko tuzashyiraho uruganda rutunganya ibitoki hakavamo ibindi binyobwa biryoshye Atari urwagwa gusa yewe twanashyiraho uruganda rukora ifiriti mu bitoki abahinzi bakabona inyungu yo kuruhinga”  

Muri aka karere ka Gicumbi hazwiho imirimo y’ubuhinzi ndetse n’ubworozi harimo n’urutoki  gusa abakora uyu murimo bakavuga ko ntaho bagira batunganyiriza uyu musaruro kuko bagemura mu masoko asanzwe ibi bituma bahendwa nkuko Ndahimana Fabien umuhinzi abigarukaho

Yagize ati “Urutoki tweza aha ntahandi turugemura uretse kurya murugo ndetse no ku isoko bisanzwe ntaruganda rwabyo tugira pe! Njye ndumva niba yazana uruganda rukora ifiriti cyaba ari ikintu cyiza rwose byazatuma tutongera guhendwa .“

Dr.Frank Habineza avuga ko ikigamijwe mu byukuri ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guha agaciro ibikorerwa aho batuye ndetse bakabona akazi byihuse.

Ati” nimuramuka mugiriye icyizere ishyaka  Green party aha hagomba kubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki kugirango abahinzi babyo ntibazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’ibitoki muri aka karere ndetse n’abandi.”

Ubuhinzi bw’ibitoki ni bumwe mu buryo bwinjiriza amafaranga abatuye muri aka karere ka Gicumbi ibi byungikanya n’imirimo y’ubworozi bw’amatungo magufi ndetse ibi bikunganirwa n’ubucuruzi butandukanye.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party ryiyamamarije muri aka karere ka Gicumbi kuri iyi tariki ya 26 Kamena ni mugihe amatora ateganijwe ku itariki ya 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu gihugu  ndetse na 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga.

Dr.Frank Habineza yakiriwe neza muri Gicumbi abaha isezerano 

Dr.Frank Habineza yavuze ko natorwa azubaka uruganda rukora ifiriti muri Gicumbi

Uruganda rw'ifiriti rwubatswe rwakongera agaciro k'urutoki



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Musanze:Abafite imirima icukurwamo zahabu mu buryo butewe baratabaza ubuyobozi

Gakenke:Ubuyobozi bwagarutse ku mugabo uvuga ko yarwanye n'ingwe kugeza ayishe



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-10 14:25:06 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gicumbi-Green-party-izubaka-uruganda-rwifiriti-ikorwa-mu-bitoki-nijya-ku-buyobozi.php