English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma: General Nyitetesia apfanye amabanga akomeye 

General Alengbia Nyitetesia, wayoboraga Rejiyo ya 34 mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye azize uburwayi ku wa Gatatu, tariki 16 Mata 2025, mbere y’uko urubanza rwe rurangira. Uyu mujenerali yari umwe mu basirikare bakuru batanu bakurikiranywe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, baregwa ibyaha bikomeye bifitanye isano no guhunga ubwo inyeshyamba za M23 zafata Umujyi wa Goma.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwunganizi we mu mategeko, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru ACTUALITÉ.CD. Nyitetesia yapfiriye mu bitaro azize indwara itatangajwe mu ruhame, gusa urupfu rwe rubaye mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo gutakaza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, no gushishikariza abasirikare bagenzi be kurenga ku mabwiriza no guhunga urugamba.

Urubanza rwe n’abandi basirikare bane barimo bari baregwa:

·         Ubugwari mu gihe cy’intambara,

·         Kurenga ku mabwiriza yo kuguma no kurinda Umujyi wa Goma,

·         Guta abasirikare bayoboraga ku rugamba bakirukira i Bukavu mu bwato, baretse Goma igwa mu maboko ya M23 ku wa 26 Mutarama 2025.

Nubwo Nyitetesia yari ategerejwe mu rukiko, urupfu rwe rutunguranye rwatumye ataburanishwa kugeza ku iherezo. Abasesenguzi bavuga ko urupfu rwe rusize ibibazo byinshi, birimo no kumenya uruhare nyakuri yagize mu isenyuka ry’urugamba rwo kurinda Goma.

Abakurikirana iby’umutekano muri Congo bavuga ko uru rubanza rwari ikimenyetso cy’uko hari igice kinini cy’ingabo za FARDC cyacitse intege cyangwa kigatenguha igihugu mu gihe cyari gikeneye ubwitange bukomeye.



Izindi nkuru wasoma

Goma: General Nyitetesia apfanye amabanga akomeye

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

Goma: AFC/M23 yongeye gufungura Ikigega cyo kuzigama no kuguriza

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.

Zelensky ategerejwe i Washington guhura na Trump mu gusinyana amasezerano akomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-17 10:03:08 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-General-Nyitetesia-apfanye-amabanga-akomeye.php