English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gukemura intambara ya RDC na M23 mu Mahoro-Ubutumwa bwa Papa Francis ku kibazo cya Congo.

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis , yasabye impande zose zirebwa n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika imirwano no kurinda abasivili.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, nyuma y’uko umutwe wa M23 uvuga ko wafashe umujyi wa Goma, mbere yuko humvikanye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za RDC n’uyu mutwe, mu gace kegeranye n’umupaka w’u Rwanda.

Papa Francis yagaragaje impungenge ku ngaruka z'imirwano kuri abaturage basivili, asaba impande zose guhagarika intambara no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Nakurikiranye ibirimo kubera muri RDC. Ndasaba impande zihanganye guhagarika imirwano, no kurinda abasivili. Ndimo gusenga ngo amahoro agaruke.”

Papa Francis yashimangiye ko hakenewe ibikorwa byihutirwa byo kugarura umutekano n'ubuzima bw'abaturage, kandi asaba imiryango mpuzamahanga gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bya RDC mu buryo bw’amahoro.

Ubutumwa bwa Papa bwabaye nyuma y’inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho abakuru b’ibihugu baganiriye ku makimbirane ari hagati ya RDC n’umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi wa RDC yamenyeshejwe ko igisubizo cyiza ari ugutanga ibiganiro n’uyu mutwe, ariko yagiye abanga mu bihe bishize. U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego bya RDC, rugaragaza ko rwashyizeho ingamba zo kurinda umutekano wacyo ku mipaka iruhuza na RDC.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko gukemura ikibazo cya RDC bishingiye ku nzira za politiki, anasaba imbaraga z’akarere mu guharanira amahoro. Yavuze ko igihugu cya RDC gifite inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano, no gushyigikira inzira zose zigamije kubikemura mu mahoro.

Iki kibazo cya RDC kirakomeje guteza impagarara mu karere, kikaba cyarabaye intandaro y'ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu bihugu bihana imbibi nacyo.



Izindi nkuru wasoma

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 16:30:02 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gukemura-intambara-ya-RDC-na-M23-mu-MahoroUbutumwa-bwa-Papa-Francis-ku-kibazo-cya-Congo.php