English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Igisirikare cya Tanzania cyatangaje ko giheruka gupfusha abasirikare babiri abandi bane bagakomereka, mu ntambara iheruka guhuza Umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe bifatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abacanshuro ndetse n’iza SADC.

Iki gisirikare cyatangaje ko ibyo byabereye mu ntambara yabaye hagati y’itariki 24 na 28 Mutarama 2025, mu bice bya Goma na Sake.

Itangazo rigira riti “Nyuma y’ibitero byinshi muri Sake na Goma uduce dufitwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku wa 24 na 28 Mutarama 2025, Igisirikare cya Tanzania cyatakaje abasirikare babiri abandi bane barakomereka. Abakomeretse bari guhabwa ubuvuzi i Goma.”

Byatangajwe ko hari gutegurwa uburyo bwo gutwara imirambo y’abasirikare biciwe ku rugamba ngo bashyingurwe mu cyubahiro ndetse n’abakomeretse bakajya kuvurwa kandi ko bizakorwa mu bufatanye n’ubunyamabanga bwa SADC.

Rikomeza riti “Imana ihe abakomeretse gukira vuba kandi ituze aheza muri Paradizo roho z’abapfuye.”

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Tanzania kandi buvuga ko bumaze igihe bukora ubutumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye binyuze mu Muryango w’Abibumbye cyangwa Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo SADC.

Bwakomeje bugaragaza ko abasirikare b’icyo gihugu bagiye kugarura amahoro mu bihugu birimo Liban, Sudan, Centre Afrique, Liberia, Mozambique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bwerekanye ko kandi binyuze muri uko kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro ari byo byatumye ingabo za Tanzania zijya mu Burasirazuba bwa RDC ahari ibibazo by’umutekano muke aho umutwe witwaje intwaro wa M23 uri kurwana n’ingabo za Leta, FARDC, mu butumwa bwa SAMIDRC.

Igisirikare cya Tanzania kandi cyagaragaje ko ingabo zacyo ziri muri RDC kuri ubu zitekanye kandi zizakomeza inshingano zazo bijyanye n’amabwiriza azatangwa n’ubuyobozi bwa SADC.

Abasirikare bari mu butumwa bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC, hatangajwe ko hamaze gupfa abasirikare ba Afurika y’Epfo 14, na batatu bo muri Malawi.

Abo basirikare baguye mu mirwano ikomeye izo ngabo zahanganyemo na M23 ubwo yashakaga kwigarurira Umujyi wa Goma.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse kuvuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri RDC, bishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC.



Izindi nkuru wasoma

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Trump yashyize umusoro uhambaye ku bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique n’Ubushinwa.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Kameruni, Innocent Assana NAH yinjiye muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-03 08:53:44 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikindi-gihugu-gikomeye-cyatangaje-ko-cyaburiye-abasirikare-ba-cyo-muri-Congo.php