English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hagiye guca uwambaye hagati ya APR VC na Kepler VC harebwa utwara igikombe

Ikipe ya APR VC na Kepler VC zigiye kwisobanura mu mukino wa nyuma wa kamparamaka nyuma yuko ayo makipe yombi abonye insizi iyageza ku mukino wa nyuma.

APR VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG VC iyitsinze amaseti 3-1 ni mu gihe Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Police VC iyitsinze amaseti 3-0.

Umunsi wa kabiri wa kamparamaka wakinwe ku wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi.

Umukino wahuje APR VC na REG VC watangiranye imbaraga nyinshi ubona ko ikipe y'ingabo z'igihugu iri gutanga icyizere ni nako byagenze ibasha kwegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25-18.

Mu iseti ya kabiri byabaye ihangana rikomeye hagati y'amakipe yombi maze irangira yegukanwe na REG VC ku manota 29-27.

Iri hangana ryarakomeje muri seti ya gatatu ndetse n'iya kane gusa APR VC ibasha kwegukana ayo maseti yose abiri yari asigaye bituma igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho.

Undi mukino wahuje Kepler VC na Police VC byarangiye Kepler yigaragaje maze yihaniza Police nta gukoramo kuko yayitsinze amaseti 3-0, bituma nayo igera ku mukino wa nyuma ihasanga ikipe y'ingabo z'igihugu APR VC.

Umukino wa nyuma uzahuza aya makipe yombi uteganijwe mu mpera z'icyumweru gitaha.



Izindi nkuru wasoma

Hagiye kwifashisha inararibonye mu gucukumbura uburiganya bwabaye mu matora.

Rwambikanye hagati ya Elon Musk na Jennifer Lopez.

Ngororero: Duhinge urutoki ruduha amafaranga aho gutwara ibitoki 10 mu gitebo kimwe-Mayor Nkusi.

Imvura y’amahindu imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 62.

Amakuru agezweho: Ibyo gutwara Ballon d’Or bya Vinicius Junior bisa n’ibihindutse umugani!



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-19 09:24:38 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hagiye-guca-uwambaye-hagati-ya-APR-VC-na-Kepler-VC-harebwa-utwara-igikombe.php