Imvura y’amahindu imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 62.
Muri Espagne haguye imvura nyinshi cyane kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ayamahindu yari yiganjemo umuyaga mwishi cyane inkuba n’amazi menshi, byahitanye ubuziam bw’abaturage barenga 62.
Iyi mvura y’amahindu akaba ari nayo nyirabayazana yo gutera imyizure iremereye yaguye mu gihe kingana n’amasaha umunani, aho yibasiye ahanini akarere ko mu Majyaruguru ya Espagne kazwi nka Valencia.
BBC ari nayo dukesha iyi nkuru yashyize hanze amashusho agaragaza umuvu w’amazi menshi, utwara amamodoka, ndetse unasenya amazu, ukanahirika ibiraro byo muri ako gace ka Valencia.
Biratangazwa ko nyuma y’izi mpanuka, amashuri aherereye muri ibi bice imyuzure yibasiye yabaye afunzwe.
Kugeza ubu hamaze kubarurwa inyubako zigera ku 155,000 zidafite amashanyarazi kubera ko amapoto aherereye muri ako gace yangiritse, ibi byatumye imikino y’umupira w’amaguru yagombaga kubera muri aka gace ihagarara.
Nk’uko amakuru abigaragaza , haracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, kugira ngo hamenyekanye umubare nyawo w’ibyangirikiye muri iyi myuzure, ndetse n’abahatakarije ubuzima, abasirikare barenga 1 000 boherejwe muri ibi bikorwa by’ubutabazi.
Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sanchez, mu butumwa buhumuriza abanyagihugu, nyuma y’iyi myuzure ikomeye, yavuze ko igihugu kitabatererana, bityo ko bagiye gushaka uburyo bwose bufatika ariko bagafashwa.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show