Hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa police y ' u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, agira DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru asimbuye CG Dan Munyuza yari asanzwe yungirije.
Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023 rivuga ko kandi CP Vincent Sano, nawe yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, umwanya warusanzwe uriho DCG Felix Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Iri tangazo kandi ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko kandi Perezida wa Repubulika yagize Col Celestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo , asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel.
Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show