English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Ubuyobozi bwagarutse ku mugabo uvuga ko yarwanye n'ingwe kugeza ayishe

Nyirarukundo Flavier yatangaje benshi kubera inkuru iteye ubwoba yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko uyu mugabo yarwanye n'ingwe akayica bigatuma agira ibikomere byatumye ajyanwa mu bitaro nyamara ubuyobozi buhakana aya amakuru.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyabingo, bwagaragaje ko Nyirarukundo Flavier atigeze arwana n'Ingwe ko ahubwo basanze ari Inturo yarwanye nayo.

Amakuru avuga ko Nyirarukundo yarwanye n'ingwe yari igiye kumurira inkwavu, iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru gishize, uyu mugabo yumvikanye asaba ubufasha ngo ashobore kwivuza aho yakomeretse.

Nyirarukundo Flavier w'imyaka 26 yabwiye Flash TV ko yarwanye n'igisimba cya mbere akacyica hakaza n'icya kabiri akacyica.

Ati"Twararwanye birankubitagura mba ibisebe.Naracyishe ndagishyingura bucyeye mu gitondo haza ikindi gisimba nacyo ndacyica."

Inzego zibanze mu gace Nyirarukundo Flavier  atuyemo zo zagaragaje ko atigeze arwana n'ingwe ko ahubwo ari injangwe yishe yari ije ku murira inkwavu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bubinjujije kuri konti ya Twitter bwatangaje ko ibyo uyu muturage yavuze bitabayeho.

Buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Icyongeyeho nta Kigo Nderabuzima cyitwa Muramba kibarizwa muri Gakenke.”



Izindi nkuru wasoma

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Nyanza:Umushyumba yasanzwe ku mugore w'abandi arakubitwa kugeza abaye intere

Gakenke:Ubuyobozi bwagarutse ku mugabo uvuga ko yarwanye n'ingwe kugeza ayishe

Muhanga:Umugabo yatwitse inzu ye arayota nyuma yo guhaga agasembuye

Umugabo n'umugore batahuwe bashaka kugurisha umwana wabo



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-29 12:36:13 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeUbuyobozi-bwagarutse-ku-mugabo-uvuga-ko-yarwanye-ningwe-kugeza-ayishe.php