English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hamenyekanye icyatumye umwarimu ashaka kwiyahura  nyuma yo kunywa umuti wica udukoko.

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gitovu mu Karere ka Nyanza, yagerageje kwiyahura anyoye umuti wica udukoko, ariko Imana ikinga akaboko, aho bikekwa ko yabitewe n’ibibazo asanzwe afitanye n’umugore we.

Uyu mwarimu w’imyaka 38 y’amavuko, asanzwe yigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Gitovu ryo mu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu murezi yaje kwigisha muri iri shuri mu ntangiro z’uku kwezi, avuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza.

Abazi iby’uyu mwarimu, bavuga ko uku kugerageza kwiyahura kwe, bishobora kuba byatewe n’ibibazo amaranye igihe, birimo ibyo kuba amaze igihe mu makimbirane n’umugore we.

Yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka Simikombe, abikoreye aho atuye mu Mudugudu wa Gahogo, mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro. Nyuma yuko uyu mwarimu agerageje kwiyahura Imana igakinga akaboko, yahise yihutanwa kwa muganga, aho yajyanywe kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru yo kugerageza kwiyambura ubuzima k’uyu mwarimu, yanemejwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishamo rya G.S Gitovu, Harindintwari Emmanuel.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu muyobozi w’iri shuri yagize ati “Ayo makuru nanjye narayumvise ibyisumbuyeho byabazwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 13:46:45 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hamenyekanye-icyatumye-umwarimu-ashaka-kwiyahura--nyuma-yo-kunywa-umuti-wica-udukoko.php