Hari abakigowe n’imbereho y’ubuzima n’ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka ubutitsa.
Abaturage benshi ntisobanukirwa n’uburyo izamuka ry’ubukungu ribarwa, mu gihe hari abakigowe n’imbereho y’ubuzima n’ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka. Gusa guverinoma yo isobanura ko izamuka ryabwo rigendana n’imibereho y’abaturage.
Kampile Jessica, akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubucuruzi bwe butarimo kugenda neza biturutse ku ihandagurika ry’ibiciro. Gusa hari abandi bo babibona mu bundi buryo, ahubwo bakavuga ko imibereho irimo kugenda imera neza.
Teddy Kaberuka na Dr Fidele Mutemberezi basesengura iby’ubukungu, basobanura ko abakora ibipimo by’izamuka ry’ubukungu, bahuza imibare rusange y’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, bagahuriza hamwe imibare y’inzego zose nk’ubuhinzi, inganda ndetse na serivise.
Izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, mu gihe runaka, ngo ryerekana abazamutse mu bukungu n’abasubiye inyuma.
Izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’izamuka ry’imibereho ku muturage ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara mu 2023 n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) wabarirwaga agaciro ka miliyari 16,355 by’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’umwaka wari wabanje, bigaragara ko ubukungu bwazamutseho 9.2%.
Umusaruro mbumbe ku muturage (GDP Per Capita) mu 2023, wabarirwaga agaciro ki 1,040 by’amadorali y’Amerika, bivuye kuri 1,005 byariho mu 2022.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show