English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDF yahakanye amakuru avuga ko hari umusirikare wayo wafatiwe muri RDC.

Igisirikare cy’u Rwanda cyanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari umusirikare wayo waba warafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ayo makuru yatangiye gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abaturage bo muri RDC n’Abanyarwanda badacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barajwe inshinga no kurusiga icyasha mu mahanga nyuma y’uko Igisirikare cya RDC cyeretse uwo musirikare itangazamakuru kivuga ko ari Umunyarwanda cyafashe.

Uwo musirikare bivugwa ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, bikavugwa ko yafashwe ku wa 21 Ukuboza 2024.

Binyuze mu mashusho yakwirakwijwe n’Igisirikare cya RDC, uwo musirikare yavuze ko yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma ngo yinjiriye mu gisirikare cy’u Rwanda i Gabiro, ariko ngo aza koherezwa muri RDC kandi ko agiye kumarayo umwaka n’amezi make.

Muri ayo mashusho uwo musirikare avuga ko muri RDC hoherejwe diviziyo enye z’igisirikare cy’u Rwanda.

Binyujijwe ku rubuga rwa X rw’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF yifashishije ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru wo muri RDC, Justin Kabumba, ivuga ko ibivugwa ari ibihuha.

Igisirikare cy’u Rwanda kiti “Aya ni amakuru y’ibihuha.’’



Izindi nkuru wasoma

Amakuru agezweho: Mashami Vincent yatandukanye na Police FC.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-27 19:58:50 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDF-yahakanye-amakuru-avuga-ko-hari-umusirikare-wayo-wafatiwe-muri-RDC.php