English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Harmonize witandukanyije n’abamuzamuye mu muziki agiye guhura n’itangazamakuru ryo mu Rwanda



Yanditswe na  Chief Editor

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] ukomoka muri Tanzaniya ategerejwe i Kigali mu rwego rwo gushaka uko yarushaho gukorana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda no kwamamaza ibihangano bye,nyuma y’aho atandukanyiye n’abamufashije kuzamuka mu muziki.

 

Uyu muhanzi uri mu bamunzwe cyane mu karere by’umwihariko muri Tanzaniya,aherutse gutandukana na WCB inzu itunganya umuziki ya Diamond yiyemeza kuzamura izina rye ku giti cye biranakekwa ko ari muri urwo rwego akomeje kugana isoko.

 

Mu rugendo rwa Harmonize rwa muzika ikizwi na benshi nuko mu 2015 aribwo  yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola", “Kwangwaru” na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko, “Kainama” bahuriyemo na Burna Boy n’izindi.

Amakuru akomeje gucicikana nuko Harmonize yitegura urugendo azakorera i Kigali mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ze ariko akanahura n’itangazamakuru kugira ngo bagirane ibiganiro by’imikoranire.

Harmonize nk’umuhanzi watandukanye n’abamufashaga, kuri ubu yatangiye gukubitira hose ngo arebe ko yakubaka umubano ukomeye n’itangazamakuru ryo mu Karere rishobora kumufasha kuguma ku rwego yari ariho cyane ko yari amaze kuba ikimenyabose.

Uru rugendo rwo kwiyegereza isoko mu minsi ishize Harmonize umaze kuzamura izina bikomeye muri Tanzania yari ari mu gihugu cya Kenya aho yazengurutse ibitangazamakuru binyuranye mu rwego rwo kwamamaza ibihangano bye ndetse no kubasaba kumuba hafi mu rugendo rushya atangiye rwo kwikorana umuziki.

Amataliki Harmonize azagereraho I Kigali aho azaba afashwa na The Mane ni tariki 19 Ukwakira 2019, aha akaba agomba kuhakorera ikiganiro n’itangazamakuru ry’imyidagaduro ubundi akazenguruka ibinyamakuru binyuranye amenyekanisha ibihangano bye.


Bad Rama  ubwo yakiraga Harmonize aje gutaramira i Kigali byitezweho azanamufasha guhura n'itangazamakuru 

Harmonize azatemberera i Kigali asanga Safi Madiba na Marina bakoranye indirimbo mu minsi ishize. Aba bose kuba babarizwa muri The Mane byazamuye umubano we n’ubuyobozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi mu Rwanda bakaba ari nabo bagomba kumufasha mu rugendo rwe.

Harmonize yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yari yitabiriye ibitaramo bya The Mane byabereye i Musanze no mu Mujyi wa Kigali.




Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane



Author: Published: 2019-10-07 05:18:06 CAT
Yasuwe: 528


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Harmonize-witandukanyije-nabamuzamuye-mu-muziki-agiye-guhura-nitangazamakuru-ryo-mu-Rwanda.php