English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.

Ubuyobozi bw’Ikigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (BDF), burakangurira abikorera, gukanguka bakabyaza umusaruro amahirwe menshi agaragara mu ntara y’Iburengerazuba arimo Ubukerarugendo bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, muri za Pariki, mu buhinzi bw’ikawa n’icyayi. Bikaba bizabafasha kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

BDF igaragaza ko umubare wa barwiyemezamirimo bagana iki kigega ngo gitere inkunga imishinga yabo mu kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu ntara y’Iburengerazuba utari hejuru cyane ugereranyije n’ibikorwa binyuranye bihagaragara.

Ibi BDF yabigarutseho kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, muri gahunda yo gusoza ubukangurambaga bwakozwe n’iki kigega hagamijwe kwegera abagana n’abakenera serivisi zayo mu Igihu hose, akaba ari igikorwa cyabereye mu karere ka Karongi.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 1 Ugushyingo2024, bukazarangira mu kwezi kwa Mutarama 2025.

Buzakorwa mu gihugu hose hagamijwe gusobanurira abaturage serivisi batanga, imishinga iterwa inkunga, ingengo y’imari ihari n’uko itangwa, ibisabwa ngo uterwa inkunga ayibone n’ibindi, bufite insanganyamatsiko igira iti ” Birashoboka na BDF.”

Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka avuga ko abashoramari bakwiye gukanguka bagashora imari mu bikorwa byinshi kandi byiza bigaragara mu ntara y’Iburengerazuba birimo n’ikiyaga cya Kivu cyane ko na bo biteguye kubaha serivisi zinozekandi bifuza.

Ati ‘’Turashishikariza abashoramari ko bakwiriye gukanguka bagatumbagira bakabyaza amahirwe menshi bafite, ni baze bashore imari mu kiyaga cya Kivu, mu buhinzi bw’ikawa n’icyayi, ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo bukorerwa mu byana bikomye birimo Pariki ya Gishwati, Mukura, Ibirunga na Nyungwe n’ahandi.

Akomeza agira ati ‘’Ibi bikorwa bigaragara mu ntara y’Iburengerazuba ni inzira yabafasha kugera ku iterambere rirambye kandi ryihuse. Natwe twiteguye gukorana na bo tukabaha serivisi zihuse kandi zinoze.’’

Gahunda za BDF zafashije benshi mu mishinga y’iterambere, dore uko zimwe muri serivisi z’iki kigo zitangwa.

BDF itanga serivisi zitadukanye zirimo ingwate, inkunga, gufasha udukiriro, gushora imari mu mishinga runaka, gutera inkunga imishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi, kongerera Sacco ubushobozi ndetse igatanga ubujyanama n’amahugurwa.

Mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi naho BDF ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciririritse barangije kaminuza bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho. Nubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo ntibahezwa.

Abagore n’urubyiruko, ni bamwe mu bagenerwabikorwa b’ibanze ba serivisi za BDF ndetse bagiye bafite n’umwihariko. Muri gahunda zabashyiriweho harimo ingwate ku nguzanyo, aho BDF yongerera umugenerwabikorwa ingwate ibura kugira ngo ikigo cy’imari kimuhe inguzanyo yasabye.

By’umwihariko ku rubyiruko n’abagore BDF ibongerera kugera kuri 75% ugereranyije na 50% ku basigaye.

BDF itanga ubujyanama mu byerekeye ishoramari, imicungire y’ibigo itandukanye, ndetse igatanga n’amahugurwa mu byerekeranye no gutegura imishinga n’uburyo bwo kuyicunga neza.

BDF yashinzwe mu 2011 na Leta y’u Rwanda binyujijwe muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate kunguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.

Mu myaka 13 BDF imaze, ikorana na 98% y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ese Rayon Sports idafite umutoza mukuru Robertinho izabasha kwikura imbere ya Police FC?

Iburasirazuba: Imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro w’ibigori wagabanukaho nibura 30%.

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 14:05:29 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iburengerazuba-BDF-yasabye-abikorera-kwiteza-imbere-babyaza-umusaruro-ikiyaga-cya-Kivu-na-za-Pariki.php