Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi
Minisiteri y'ubuzima muri Sudani aratabaza amahanga ko yayiha ubufasha mu guhangana n'icyorezo cya cholera kuko cyimaze guhitana abarenga 300 mu gihe abarenga ibihumbi 11 aribo banduye iki cyorezo.
Umukozi w'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), yatangaje ko kugeza ubu muri Sudani habarurwa abaturage 11.327 banduye cholera mu gihe abagera kuri 316 imaze kubahitana.
Minisiteri y'Ubuzima muri iki gihugu ivuga ko iki cyorezo cyatewe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere kuko amazi akoreshwa n'abaturage yanduye cyane.
Kuva muri Mata 2023 ubwo imirwano muri Sudani yadukaga hagati y'ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi n'abarwanyi bahoze ari inyeshyamba ziyobozwe na Gen Mohamed Hamdan Daglo muri icyo gihugu, indwara zakomeje kwiyongera ndetse n'inzara ikomeza guhitana benshi kubera kubura amazi n'ibyo kurya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show