English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagarikiwe i Rubavu ikomeza kugwa mu mu mpanga.

Marines FC, yatsinze Kiyovu Sports imvura y’ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru bituma iyi kipe yo ku Mumena ikomeza kurohama.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Kiyovu Sports yari yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi barimo Ndizeye Eric na Mbonyingabo Regis kubera ibibazo by’imvune.

Ikipe ya Marines FC izwiho kugora amakipe akomeye, yakoze mujisho Kiyovu Sports, ibifashijwemo na Ndombe watsinze igitego ku munota 21, Mubatrakh wagitsinze ku munota wa 55 na Ebenezer watsinze bibiri ku munota wa 74 n’uwa 86.

Umukino warangiye iyi kipe yo ku Mumena yongeye gutsindwa, uba umukino wa Kane wikurikiranya itabona amanota atatu.

Kugeza ubu  Kiyovu ifite amanota atatu kuri 15 imaze gukinira.



Izindi nkuru wasoma

Kiyovu Sports yahagaritse umutoza wayo Joslin Bipfubusa. Ese yaba ari inzira yo gutandukana na we?

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.

Gukumira no guhashya ibiza ni inshingano za buri wese-Minisitiri Murasira Albert i Rubavu.

Ukwa Buki i Rubavu: FPR INKOTANYI yamuritse Arena idasazwe y'ibirori n'inama.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 10:07:10 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-ya-Kiyovu-Sports-yagarikiwe-i-Rubavu-ikomeza-kugwa-mu-mu-mpanga.php