English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC, yahagurutse i Kigali mu Rwanda aho yerekeje muri Tanzania gukina umukino wa CAF Champions League mu ijonjora rya mbere aho igomba gukina na AZAM.

Hitimana Thierry umutoza wungirije wa APR FC yijeje abafana ko bagiye gushaka umusaruro abasaba kubagirira icyizere.

“Ati” Tujyanye icyizere muri Tanzania nubwo tugomba kwibuka ko tugiye gukina umukino ubanza kandi hari n’uwo kwishyura . Abafana bamenye ko tuzakora ibishoboka byose tugasezerera AZAM ku mikino yombi kuko turiteguye kandi twarayize neza."

APR FC iyobowe na Chairman wa yo, Col Richard Karasira yitwaye abakinnyi ba yo bose uretse abakinnyi 4; Apam Assongue Bemol, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Kategaya Elie na Kwitonda Alain Bacca.

Abakinnyi berekeje muri Tanzania ni 22 aribo :

Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadham, Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Dushimimana Olivier, Mamadou Lamine Bah , Godwin Odibo, Johnson Chidiebere, Mamadou SY ,Victor MboamaPavel Nzila, Ishimwe Piere, Ruhamyankiko Yvan, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aliou Souane, Ndayishimiye Dieudonne, Taddeo Lwanga na Doua Yussif Seidu.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-16 15:19:20 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-yingabo-zigihugu-yerekeje-muri-Tanzania-Amafoto.php