English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

 

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule waruherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Shkupi FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, ubu yabonye indi kipe nshya  yitwa Brera  Strumica  FC  nayo ibarizwa muri shampiyona ya Macedonia.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 ni bwo Rwatubyaye Abdule ndetse n’ikipe ye muri rusange babinyujije kumbuga nkoranyambaga batangaza aya makuru.

Rwatubyaye ikipe yerekejemo ya  Breara Strumica  FC  yashizwe 2010 aho yatangiriye  muri shampiona y’icyiciro cya kabiri  muri Macedonia, hanyuma muri 2017 izamuka mu cyiciro cya mbere. Bidatinze  muri 2018 yakoze amateka abantu batakekaga  yo kwegukana igikombe cy’igihugu aho yatsinze  Makedonija G.P  penaliti 6-5.

Breara Strumica  FC  kandi ikunda kwitabira amarushanwa yo kumugabane w’Iburayi aho muri 2019 yitabiriye Europa League naho muri 2022 yitabiriye UEFA Conference  League. Ni mu gihe mu mwaka ushize  kurutonde rwa shampiyona ya Macedonia yasoreje  ku umwanya  wa 7.

 Uretse kuba Rwatubye Abdule yarakiniye Shkupi FC ahubwo yanakiniye n’andi makipe akomeye agiye atandukanye harimo; Isonga FC, APR  FC,Rayon sports, Kansas City,Swope Park Rangers,Colorado Rapids  na Colorado Switchbacks muri Leta zunze Ubumwe za Amerka.

 

Yanditswe  na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 20:23:02 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Myugariro-wikipe-yigihugu-yu-Rwanda-Rwatubye-Abdule-yabonye-indi-kipe.php