Impaka hagati ya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo n’Abadepite b’u Bufaransa zizamorwa n’iki
Mu gihe cy’amasaha arenga ane, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa bagiranye ibiganiro birambuye n’abadepite b’Abafaransa, bigaruka ku bibazo bimaze imyaka irenga 30 bihangayikishije akarere k’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Guverineri Purusi yashimangiye ko ikibazo cy’umutekano mucye muri Kivu gishingiye ku nyungu z’ihishwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho amasosiyete y’Abashinwa arenga 160 akorera muri ako karere, buri yose ifite umuterankunga uri i Kinshasa ndetse n’imiyoboro yoherezamo ayo mabuye anyuze muri Burundi, u Rwanda, Uganda na Tanzaniya.
Yongeyeho ko hakenewe uburyo bushya bwo gukemura ikibazo binyuze mu masezerano y’inyungu rusange (win-win) azahesha abaturage b’akarere kose ka Kivu amahoro arambye, kuko, nk’uko yabivuze, "abatuye ako karere baciriweho igihano cyo kubana ku gahato."
Ibyavuzwe ntibyashimishije abadepite b’Abafaransa bari muri iyo nama, bamwe bagaragaza ko batabyumva cyangwa bashobora kuba bafite inyungu zabo bashyigikiye. Basubiye mu mvugo ya Kinshasa ishinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo byose bya RDC, birimo: kurenga imipaka, kwiba umutungo kamere, n’ukuba Ingabo z’u Rwanda (RDF) zishinjwa kuba muri Congo n’impuguke za Loni zitavugwaho rumwe.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bashimangiye ko abadepite b’Abafaransa bitabiriye iyo nama babaye indorerwamo y’ubumenyi buke, kuko bagaragarije isi uburyo batamenya imiterere y’ibibazo by’Afurika. Bari bafite urutonde rw’ibibazo byanditse mbere, ariko ibyasobanuwe na Guverineri Purusi nta na kimwe bishoboye kwitaho ngo babisobanukirwe.
Urugero rubabaje ni uko Depite Berville yagiranye impaka n’umudepite mugenzi we Clémentine Autain, wamunenze mu ruhame kubera ko yari agaragaje impuhwe ku Rwanda. Autain, ufitanye isano ya hafi na Mélenchon, yavuze amagambo atesha agaciro amateka y’u Rwanda, amubwira amagambo arimo gutera ubwoba no guhakana ko hari icyo yumvise.
Ibi bigaragaza ko uruhare rw’Abafaransa mu bibazo byo mu karere rukeneye isesengura rishya, kuko ibitekerezo byabo byataye umurongo, bituma n’ijwi ry’igihugu cyabo ritakibasha kugera kure. Ubufaransa bwatakaje ijambo, none bamwe mu bahagarariye abaturage babwo baracyikubita agashyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show