English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta ya DRC yambuye M23 Uduce Umunani muri Kivu y’Amajyepfo: Uko urugamba rwagenze

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ryamaze kwambura M23 uduce umunani two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko ingabo za Leta zigaruriye turiya duce two muri Chefferie ya Buhavu ho muri Teritwari ya Kalehe, nyuma yo kugaba ibitero by’uruhurirane ku birindiro bya M23.

Imirwano y’impande zombi yari imaze iminsi itatu ijya mbere.

Uduce M23 bivugwa ko yambuwe turimo Remera, Bushaku ya mbere n’iya kabiri, Nyabarongwa, Mwami wa Idjwi na Chizi.

Turimo kandi Lumbishi, Igali, Bishaka, Shanje, Chambombo, Kafufula na Katale; nk’uko Sosiyete Sivile yo muri Kalehe ibivuga.

Amakuru avuga ko kugeza kuri uyu wa Kane imirwano yakomeje, nyuma y’uko M23 yari imaze kubona umusada w’Ingabo zaturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-10 12:19:38 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-ya-DRC-yambuye-M23-Uduce-Umunani-muri-Kivu-yAmajyepfo-Uko-urugamba-rwagenze.php