English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impinduka mu ntambara ya Kivu: Abacanshuro ba FARDC banyujijwe mu Rwanda basubizwa iwabo.

Mu gihe intambara muri Kivu y'Amajyaruguru ikomeje gufata indi ntera, abacanshuro barwaniraga ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) bagiye kunyuzwa mu Rwanda basubizwa mu bihugu byabo, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Aba barwanyi bari bamaze igihe bahanganye n’umutwe wa M23 mu bice bitandukanye nka Kitshanga, Sake na Kanyabayonga. Bari banagize uruhare mu kurinda ikibuga cy’indege cya Goma, ariko nyuma yo gutsindwa, bamwe bahungiye mu kigo cya MONUSCO.

Koherezwa mu bihugu byabo ni igikorwa kigamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga no gukemura ikibazo cy’abacanshuro bari mu ntambara ya Congo. Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku mikirize y’intambara, kuko FARDC yari isanzwe ibafata nk’inkingi ya mwamba mu guhangana na M23.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwiteguye kwitabara mu gihe rwatewe – Minisitiri Nduhungirehe.

U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.

Gukemura intambara ya RDC na M23 mu Mahoro-Ubutumwa bwa Papa Francis ku kibazo cya Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-29 10:38:07 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impinduka-mu-ntambara-ya-Kivu-Abacanshuro-ba-FARDC-banyujijwe-mu-Rwanda-basubizwa-iwabo.php