English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa gisirikare bwa SAMIDRC, zigiye gutahuka zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’uko umutwe wa M23 usabye ko ziva muri ako karere vuba na bwangu.

Iyi ngingo yemejwe mu nama yabereye i Dar es Salaam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ihuje abagaba bakuru b’ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania—ibihugu bifite ingabo muri Congo kuva mu Ukuboza 2023. Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko indege zakabaye zikoreshwa mu kuzisohora ziturutse Goma zibonye imbogamizi ziturutse ku bibazo by’ikirere no gusana ikibuga cy’indege.

Itangazo SAMIDRC yasohoye rivuga ko inzira y’umuhanda unyura mu Rwanda ari yo yihuse kurusha izindi, ndetse ko SADC igiye kugirana ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo urwo rugendo ruzagende neza. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’imirwano iheruka hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23, aho uyu mutwe washinje SADC kuba yarafashije ingabo za FARDC mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mata, ibyo uyu muryango wamaganye.

Uyu mwanzuro wo kunyura mu Rwanda uteye amatsiko menshi, kuko ari ubwa mbere ingabo za SADC zigiye gukoresha ubutaka bw’u Rwanda zivuye mu gikorwa cya gisirikare cyambukiranya imipaka. Hari ababona ko ari intambwe nshya mu bufatanye hagati y’u Rwanda na SADC, mu gihe abandi bakeka ko bishobora kongera umwuka mubi mu karere.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-14 18:44:33 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-SADC-zigiye-gutaha-zinyuze-mu-Rwanda-nyuma-yo-gushyirwaho-Igitutu-na-M23.php