English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingoyi y’ibyaha ikomeje gukanyaga Donald Trump nyuma yuko urukiko rwanze kumuhanaguraho ibyaha.

Urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York kuri uyu wa 16 Ukuboza rwanze guhanagura kuri Donald Trump ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano yahamijwe muri Gicurasi 2024, bikomoka ku mafaranga yishyuye umugore baryamanye.

Uyu mugore, Stormy Daniels, asanzwe ari umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi. Yahawe na Trump ibihumbi 130 by’amadolari ya Amerika kugira ngo atazamuvamo, bikamugabanyiriza amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2016.

Nyuma y’aho Trump atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo, abanyamategeko be basabye urukiko kumuhanaguraho ibi byaha, bashingira ku kuba muri Nyakanga 2024 Urukiko rw’Ikirenga rwaremeje ko uwabaye Perezida atagomba gukurikiranwaho ibyaha yakoze agamije kurengera akazi.

Umucamanza Juan Merchan wo mu rukiko rwa Manhattan, yasobanuye ko ibyo Perezida cyangwa uwabaye Perezida wa Amerika akora atari ko byose biba biri mu nyungu z’akazi, agaragaza ko nk’ibyo Trump atangariza ku mbuga nkoranyambaga biri mu nyungu ze bwite.

Yasobanuye kandi ko amafaranga Trump yishyuye Daniels kugira ngo amubikire ibanga, bijyanye n’ubuzima bwe bwite, bityo ko nta sano bifitanye n’imirimo y’Umukuru w’Igihugu cyangwa uwabaye Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko rwa Manhattan kirenga ku budahangarwa Urukiko rw’Ikirenga rwahaye Umukuru w’Igihugu cyangwa uwabaye we kandi ko gitesha agaciro ububasha bwarwo.Cheung yatangaje ko iyi dosiye itari ikwiye kujyanwa mu nkiko, kandi ko Itegeko Nshinga risaba ko iteshwa agaciro.

Icyakoze Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko nta mpamvu zifatika zishingirwaho mu gusaba ko Trump ahanagurwaho ibi byaha.

Byari byarateganyijwe ko urukiko ruzakatira Trump igihano kijyanye n’ibi byaha nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ntabwo bizwi niba nyuma y’aho atsinze amatora, rugifite gahunda yo kumukatira.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Urukiko rw’Ibanze wasubitse urubanza rwa Busandi Moreen na Dany Nanone ku nshuro ya 2.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 17:06:20 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingoyi-yibyaha-ikomeje-gukanyaga-Donald-Trump-nyuma-yuko-urukiko-rwanze-kumuhanaguraho-ibyaha.php