English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intambara isatira i Goma: Impunzi nyinshi  ziganjemo abafite agatubutse zirimo guhungira mu Rwanda.

Mu gihe imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC ikomeje gusatira Umujyi wa Goma, abaturage batagira ingano barimo guhunga intambara bakerekeza mu Rwanda.

Umutekano muke watumye amashuri afungwa, ingendo zigabanyuka, ndetse n’ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi buhagarara.

Abaturage bari mu rujijo n’ubwoba baterwa n’amabombe avugira hafi ya Sake, Minova, na Mugunga. Ku mupaka wa Goma na Gisenyi, imbaga y’abanye-Congo ifite imizigo yoroshye ihurura, mu gihe imodoka zijyana ibicuruzwa zijya muri Congo zahagaritswe.

Ndetse n’ingendo z’indege mu Mujyi wa Goma zagabanutse ku kigero cya 70%, izindi nzira zose z’ubucuruzi n’ubwikorezi zikomeza guhungabana.

Mu nkengero za Goma, impunzi ziturutse mu bice byafashwe n’abarwanyi za M23 zirushaho kwiyongera, zishaka amahoro mu gihugu cy’u Rwanda. Aho intambara ikomeje gusatira, ubwoba bw’abaturage n’impamvu y’ubuhungiro birushaho kwigaragaza mu buryo budasanzwe.



Izindi nkuru wasoma

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.

Gukemura intambara ya RDC na M23 mu Mahoro-Ubutumwa bwa Papa Francis ku kibazo cya Congo.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Rubavu: Ababuriye ubuzima mu masasu yavaga muri Congo bari gufashwa na Leta y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-24 07:34:18 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intambara-isatira-i-Goma-Impunzi-nyinshi--ziganjemo-abafite-agatubutse-zirimo-guhungira-mu-Rwanda.php