Iran yakojeje agati mu nozi: Abahanga mu gusesengura iby’intambara.
Benjamin Netanyahu wa Israel yateguje Iran ko igomba kwishyura amakosa yakoze ubwo yagabaga igitero ku gihugu cya Israel mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2024.
Ibi yabivuze nyuma yigitero simusiga cyagabwe kugihugu cye aho baraswaga na za missile zirasirwa kure, bakaba barashweho missile zibarirwa mu 180.
Iran yagabye igitero kuri Israel mu rwego rwo guhorera urupfu rwa Ismail Haniyeh wahoze ayobora umutwe wa Hamas na Hassan Nasrallah wayoboraga uwa Hezbollah wo muri Lebanon bombi bivuganwe n’igisirikare cya Israel.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nyuma yo kubona ko ibintu bihinduye isura yahise ategura inama y’igitaraganya yiga k’umutekano w’igihugu , maze ahita abwira Iran ko amakosa yakoze yo kubagabaho igitero bazayishyura.
Yagize ati: "Muri uyu mugoroba Iran yakoze amakosa akomeye cyane, kandi izayishyura. Ubutegetsi bw’i Tehran ntabwo busobanukiwe intego yacu yo kwirinda ndetse n’ikiguzi nyacyo abanzi bacu bishyura".
Yakomeje avuga ko kiriya gitero ntacyo kigeze cyangiza mu gihugu cye, kuko systémes zishinjwe kurinda ikirere cya Israel zahanuye missile hafi ya zose.
Mu gihe Televiziyo ya Al Jazeera yo yatangaje ko abantu icyenda baguye muri kiriya gitero cyagabwe na Iran.
Kurundi ruhande ingabo zaIran zo zatangaje ko igitero bagabye kuri Israel ko cyageze ku ntego yabo ku kigero cya 90%. Banatangaza ko banashoboye kurimbura ibirindiro bitatu byagisirikare biri mu bikomeye hariya muri Israel.
Abahanga mu gusesengura intamabara baravuga ko Iran na Israel bishobora kubaviramo intamambara yeruye, bishobora no kuziramo ibindi bihugu bitandukanye mugihe akanama gashijwe kugarura amahoro ku Isi ntakintu gakoze mu maguru mashya.
Nsengimana donation.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show