English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Irushanwa rya CHAN 2024 rishobora kwigizwa inyuma kubera ibitaranozwa.

N’ubwo nta tangazo rirasohoka, amakuru aturuka mu b’imbere mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, aravuga ko Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo (CHAN) rya 2024, ryamaze kwigizwa inyuma kubera impamvu zirimo ibikorwaremezo na za shampiyona zo ku Mugabane wa Afurika.

Irushanwa rya CHAN 2024, byari biteganyijwe ko rizakinwa guhera tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Amakuru aturuka imbere muri CAF, aravuga ko iri rushanwa ryamaze gushyirwa muri Kanama 2025.

Bimwe bivugwa ko byaba byatumye CHAN iterwa ipine, harimo ibikorwaremezo birimo ibibuga bizakinirwaho, za Stade zitaruzura, za shampiyona zo muri Afurika n’ibindi.

Mu bindi bivugwa bishobora gutuma iri rushanwa ryigizwa inyuma, harimo guha umwanya uhagije wo kwitegura ku bihugu birimo Misiri, Algérie ndetse na Afurika y’Epfo, bifuza ko bizaba biri muri iri rushanwa.

Tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda, iteganyijwe kuzakorwa ejo, ikazabera mu Mujyi wa Nairobi.

Biteganyijwe ko CHAN 2024, izakirwa na Tanzania, Uganda na Kenya. Kugeza ubu hari amakipe 17 amaze kubona itike yo kuzakina iri rushanwa. Bivugwa ko haziyongeraho amakipe abiri ataramenyekana, ashobora kuzaba arimo u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Umutekano w'irushanwa rya Tour du Rwanda 2025 urizezwa.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.

Kicukiro yihariye ibikombe mu irushanwa ry’Intwari rya Wheelchair Basketball.

Irushanwa rya Polisi y’u Rwanda mu mupira w’amaguru: Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 17:05:11 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Irushanwa-rya-CHAN-2024-rishobora-kwigizwa-inyuma-kubera-ibitaranozwa.php