English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

Nyuma ya tombola igaragaza uko Ibihugu byabonye itike bizaba biri mu matsinda ane y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu bya bo (CHAN 2024), hahise hamenyekana amakipe azahatanira imyanya ibiri isigaye ngo yuzure 19.

Ku wa 15 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Nairobi, ni bwo habaye tombola igaragaza amatsinda ane agizwe n’ibihugu 17 byamaze kubona itike yo kuzakina CHAN 2024 izakinwa muri Kanama uyu mwaka, ikazabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa n’amakipe 19 azaba ari mu matsinda ane arimo atatu agizwe n’ibihugu bitanu, irindi rimwe rikazaba ririmo ibihugu bine.

Benshi bibazaga ko imyanya ibiri isigaye u Rwanda rushobora kuzabonamo umwanya umwe, ariko CAF, yarukuriye inzira ku murima.

Iyi myanya ibiri isigaye, izahatanirwa n’ibihugu bitandatu birimo Misiri, Algérie, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comores, Gambia na Gabon.

Aha hagomba kuzabonekamo Ibihugu bibiri bizahita bishyirwa mu itsinda rya C kugira ngo byuzuze amakipe atanu.

Itsinda rya A ririmo Kenya, Maroc, Angola, Zambia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda B ririmo Tanzania, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique na Mauritanie.

Irya C ririmo Guinée, Niger na Uganda, mu gihe irya D ririmo amakipe ane agizwe na Nigeria, Sénégal, Congo Brazzaville na Sudan.



Izindi nkuru wasoma

Amavubi mu rugamba rw’impinduka: Ese umutoza mushya azashobora kuzuza ibyo Torsten atujuje?

Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende azamara ukwezi n’igice adakina.

Neymar Jr ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe yatangiriyemo gukina ya Santos.

Irushanwa rya Polisi y’u Rwanda mu mupira w’amaguru: Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze.

Perezida w’Ikipe ya Kitara FC yo muri Uganda, yashimiye rutahizamu Denis Omedi wa APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-16 09:39:25 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-yIgihugu-Amavubi-ntago-izitabira-imikino-ya-CHAN-2024-menya-uko-amatsinda-ahagaze.php