English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isekukiramuco rya Mashariki Film Festival rizitabirwa n’ibikomererezwa  harimo abakora muri Netflix

 

Ku bufatanye na sosiyete ya Discop Africa ifasha mu kugura no kugurisha filime ndetse n’urwego rukurikirana ibya filime mu Rwanda (Rwanda Film Office/RFO), iserukiramuco rya filime nyafurika rizwi nka Mashariki Africa Film Festival [MAAFF] ritegurwa n’abanyarwanda rikabera mu Rwanda , rigiye kuba ku nshuro ya karindwi ryitabirwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu bya Afurika na hanze yayo.

Ni iserukiramuco riteganyijwe guhera ku wa 10-17 Ukuboza 2021 kuri Kigali Convention Centre ndetse no kuri Canal Olypmpia.

Tresor Senga ukuriye Mashariki Film Festival yavuze ko hazaza abantu b’ingeri zitandukanye bagura bakanagurisha filime barimo n’abazaba baturutse muri Netflix izwiho kuba urubuga rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet.

Yagize ati “Hazazamo abantu benshi batandukanye barimo abazaba baturutse muri Netflix n’abandi bagurisha filime n’abazigurisha baturutse mu bice bitandukanye by’isi. Ikindi tuzakora ni ukubereka ibikorwa by’abanyarwanda kugira ngo ibyo bazashima babe badufasha kugira ngo bibashe kumenyakana. Bazaza baje kugura filime zo mu Rwanda no mu karere zizaba zirimo izizerekanwa muri iri serukiramuco n’izizahatanira ibihembo.”

Umuyobozi wa Discop Patrick Zuchowicki nawe  yavuze ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwiza rwo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kuko hazaba hari ibigo bitandukanye bikomeye muri sinema ku isi ndetse hakabamo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Hategerejwe abantu barenga 1000 bazitabira iki gikorwa barimo abakora mu itangazamakuru, abakinnyi ba filime, abazitunganya n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’uruganda rwa sinema.

Hazaba harimo abantu baturutse mu zindi sosiyete nka LAWO yo mu Budage izwiho kuba ari imwe mu bitunganya ibijyanye n’amajwi, ikigo cy’Abanyamerika cya ViacomCBS gikora ibijyanye n’itangazamakuru n’ibindi bijyanye n’amajwi n’amashusho .

Sinema nyarwanda yahawe umwihariko muri filime zizahatana mu cyiciro cyazo cyihariye aho hazahembwa filime nziza ngufi, ufata amashusho ya filime mwiza ndetse n’inkuru nziza ya filime. Abakora filime mu Rwanda bazanyura ku itapi itukura.

Hari gutegurwa umushinga wiswe ‘The Bridge’ ugamije gutera inkunga filime 10 nyafurika zirimo n’iz’Abanyarwanda. Hazerekanwa filime y’abanya-Israel yiswe Fig tree.

Kugeza ubu hamaze kwakirwa filime 800 z’abantu bashaka kwitabira iri serukiramuco. Iri serukiramuco rizabera mu buryo bw’imbona nkubone.

 



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-09-16 16:18:38 CAT
Yasuwe: 409


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isekukiramuco-rya-Mashariki-Film-Festival-rizitabirwa-nibikomererezwa--harimo-abakora-muri-Netflix.php