Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.
Ayaltollah Ali Khamenei kaba n’umuyobozi uri mu bavuga rikumvikana muri Iran yeruye avuga ko ibihugu byose biyobowe Kiyisilamu ko bigomba guhagarika amasezerano n’umubano mu by’ubukungu n’igihugu cya Israel kubera ibikorwa bidahwitse ikorera abaturage bo muri Palestine.
Ni amagambo Ayaltollah Ali Khamenei yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Ubumwe bwa Islam yabereye I Tehran.
Ayaltollah Ali Khamenei yerekanye ko igisirikare cya Israel kimaze umwaka urenga gikora ibyaha mu gihugu cya Palestine, aho iki gihugu cyashoyeyo intambara imaze kugwamo abasivile barenga ibihumbi 41.000 bose barashweho na Israel.
Ayaltollah Ali Khamenei ati’’ Kugeza ubu Leta ya Israel ikora ibyaha byeruye , cyane ko itarasa abasirikare Palestine ahubwo ikarasa ku mugaragaro abaturage basazwe ba Palestine.’’
Uyu muyobozi Ayaltollah Ali Khamenei yasabye ibihugu byose bigendera ku mahame ya Kiyisilamu guca umubano bari bafitanye n’igihugu cya Israel mu maguru mashya.
Yagize ati’’ Tugomba gutera intambwe ya mbere yo gusakaza ubumwe mu bihugu byacu bigendera ku mahame y’idini rya Kiyisilamu kugira ngo tubigereho nuko tugomba guca umubano n’igihugu cya Israel cyigaruriye ubutaka bwa Palestine .’’
Intambara ikomeye cyane ihanganishije Israel na Hamas yatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero kidasazwe Hamas yagabye kuri Israel cyahitanye ababarirwa 1100 abandi basaga 250 baburirwa irengero.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show