English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umupfumu Rutangarwamaboko yanenze The Ben na Pamella avuga ko banitse inda y’imvutsi ku gasozi.

Umupfumu wemewe mu Rwanda Modeste Nzayisenga wamamaye nka Rutangarwamaboko yifatiye ku gahanga umuryango w’umuhanzi The Ben awushinja kwanika inda y’imvutsi ku gasozi avuga ko ari amahano adakwiriye kureberwa.

Yifashishije urubuga rwa X, Rutangarwamaboko yagaragaje ko mu muco Nyarwanda ubundi umugore utwite yambara akikwiza aho gushyira ku karubanda inda atwite.

Mu butumwa bwe yagize ati” Duhane Duhanure. Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Ni ubutumwa yasangije nyuma y’amasaha make, umuhanzi The Ben ashyize hanze indirimbo yise ‘True Love’ igaragaramo amashusho ya Pamella atwite, aho bamwe bavuga ko bidakwiye nyamara abandi bakemeza ko ariho ibihe bigeze.

The Ben na Pamella baritegura kwibaruka impfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe, ndetse baherutse gukora ibirori byizihiza umwaka bamaranye nk’umugore n’umugabo.

Ubu butumwa bwa Rutangarwamaboko bwatanzweho ibitekerezo byinshi bamwe bashima uko yakebuye uyu muryango wa The Ben n’Abanyarwanda muri rusange biharaje ibisa nk’ibi, gusa hari n’abandi bamubwiye ko adakwiriye kwinjira mu buzima bwite bw’abandi.



Izindi nkuru wasoma

‘Yari Umuseke w’Ibyishimo n’Ubupfura’: Abanyarwanda mu kababaro ko kubura Alain Mukuralinda

Alain Mukuralinda yitabye Imana.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr, abibutsa indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe

Yari amaze kurya irindazi yanga kwishyura, intandaro y’amakimbirane yamuviriyemo gufungwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 07:31:26 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umupfumu-Rutangarwamaboko-yanenze-The-Ben-na-Pamella-avuga-ko-banitse-inda-yimvutsi-ku-gasozi.php