Ku ya 11 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU-I ryari riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Iri tsinda rya sesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane riyobowe na SSP Mudathir Twebaze risimbuye iryari rishoje inshingano zaryo .
CP Bruce Munyambo yahaye ikaze iri tsinda ndetse anarishimira akazi katoroshye ko kurinda abaturage ryakoze .
Itsinda ry’abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.
SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yagaragaje ko mu gihe bamaze muri ubu butumwa bw’amahoro batakoze ibikorwa by’umutekano gusa ahubwo ko bakoze n’ibyo kubungabunga ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage .
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show