English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

John Mahama yatorewe kuba Perezida wa Ghana.

John Mahama wigeze koyobora Ghana yatorewe kongera kuyobora iki gihugu, ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida.

John Mahama w’ishyaka National Democratic Congress (NDC)  yatangaje nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ghana kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo kongera kuzamura ubukungu bwa Ghana no kurwanya ruswa igaragara mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.

Mahama yagize amajwi 57,4% mu gihe Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party ryari riri ku butegetsi, yagize amajwi 41,4% nk’uko ibarura ry’agateganyo ribigaragaza.

John Mahama asimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party (NPP) wabugiyeho mu 2017.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 15:33:05 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/John-Mahama-yatorewe-kuba-Perezida-wa-Ghana.php