English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yatangaje ko bamenye amakuru yuko Aruna Madjaliwa, yanze gukina umukino wa Musanze FC kubera ko inama z’umupfumu we.

Kuva yagera muri Rayon Sports avuye iwabo i Burundi, Aruna Madjaliwa, yaranzwe no kugira ibyo atumvikanaho n’iyi kipe, byiganjemo ku gusaba imishahara ye.

Ibi byatumye uyu mukinnyi ahagarika akazi, nyuma yo gushinja Gikundiro kwanga kumuvuza no kumuhemba ubwo yari yaravunitse

Ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abafana rya “Dream Unity Fan Club”, Twagirayezu Thadée uyobora Rayon Sports, yahishuye ko ubwo iyi kipe yari igiye gukina na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane i Musanze, Madjaliwa yanze gukina kuko umupfumu we yamubujije.

Ati “Twagiye gukina mu Ruhengeri, ari ku rutonde. Mbere y’iminota 20 ngo umukino utangire, aravuga ngo nta bwo ajya mu kibuga ngo agiyemo yavunika, ngo ni ko umupfumu we yamubwiye.”

N’ubwo yanze uyu musore ukina hagati afasha ba myugariro, yanze gukina uyu mukino, warangiye Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Charles Bbaale.

Uyu Muyobozi kandi, aherutse kuvuga ko ikipe abereye umuyobozi ifata Madjaliwa nk’aho bamaze gutandukana kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi asigaje umwaka umwe muri Gikundiro yamuhaye miliyoni 24 Frw ubwo yamuguraga mu mpeshyi ya 2023.



Izindi nkuru wasoma

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 08:42:01 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Rayon-Sports-Twagirayezu-Thade-yashinje-Madjaliwa-gukorana-nabapfumu.php