English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kandida Perezida Thomson na Fica Magic bagiye gusohorera hamwe Album ya III.

Habimana Thomas wamenyekanye ku mazina ya Thomson wanigeze kugerageza gushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu matora aherutse agiye gusohora umuzingo w'indirimbo zizasohoka ari kumwe na Mugenzi we Ntwali Patient uzwi ku mazina nka Fica Magic mu gitaramo cy'imbaturamugabo kizabera i Rubavu kiswe 2X3.

Ugushyira hanze izi Album, iya Thomson yiswe Ubuyobe mu gihe iya Fica Magic yiswe Umugisha, bizaba kuwa 4 Mutarama 2025 muri Together Motel isanzwe ifasha abahanzi mu iterambere ikaba iherereye imbere y'ahahoze Gare ya Rubavu ujya ku Mupaka muto (Petite Barrière) uhuza u Rwanda na DRC.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n'Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, ikiganiro cyabereye muri Lion Club Bar & Restaurant biniguye bagaruka ku dushya bazaniye abakunzi babo.

Igitaramo kiswe 2X3 bivuze ko ari abahanzi babiri bashyize hamwe Album buri wese ku ncuro ya gatatu.

Umuhanzi, mwalimu akaba nugifite inyota yo kuzayoboraho u Rwanda Thomson aganira n'Ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko umuzingo w'indirimbo we yawise Ubuyobe agendeye ku buzima urubyiruko rubayemo ashaka gutanga ubutumwa.

Ati ‘’Umuzingo wanjye uriho indirimbo 10, zimwe nizanjye ku giti cyanjye, izindi nazikoranye n'abahanzi batandukanye, twayise Ubuyobe kubera usanga urubyiruko ruri kwishora mu biyobyabwenge, zigisha uko bahangana n'ingaruka zo gukoresha ikoranabuhanga n'ibindi, ndifuza gukoresha impano yanjye mu kwigisha, ubukangurambaga dutegura urubyiruko rwa ejo heza hazaza h'Igihugu."

Fica Magic we yavuze ko yise Album ye igizwe n'indirimbo 10 Umugisha ahanini kubera ibyiza yagezeho muri uyu mwaka.

Ati ‘’Uyu mwaka nakoze byinshi nageze kuri byinshi, nasohoye EP muri Mutarama, none nsoje na Album nageze kuri byinshi mbona ari umugisha byatumye mpitamo kwita umuzingo wanjye Umugisha."

Aba bahanzi bombi banizeza abakunzi babo kubataramira mu gitaramo cy'amateka kuko ari ubwa mbere bizaba bibaye i Rubavu.

Kumurika Albums bazafatanya n'abahanzi banshi bamwe bakomoka muri Rubavu, Kigali, Musanze n'ahandi hatandukanye.

Ishimwe Lambert uzwi ku mazina ya Mr Orange uyobora ikigo Orange Entertainment Group yateguye iki gitaramo afatanyije na bagenzi be yavuze ko batumiye abahanzi biganjemo abaririmba Hip-Hop harimo Racine ukorera Kigali, Maki The Rex, Isha Mubaya.

Ngo bahuje aba bahanzi kugira ngo ziriya ndirimbo zibashe kugera kure hashoboka ndetse umuziki ureke kwitwa uwa Rubavu ahubwo bakorera ku Rwego rw'Igihugu.

Baganizi John umushoramari akaba na nyiri Together Motel izaberamo igitaramo cyo kumurika Album 2X3 yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza kandi zinoze ku biciro bisanzwe ndetse ko bazatanga poromosiyo anasaba abakunzi babo kwitegura udushya twinshi.

Abitabiriye ikiganiro n'Itangazamakuru bashimye uburyo abahanzi batangiye kugira ubumwe no gukorera hamwe bahuza imbaraga kuko ngo bizatuma bagera kure.

Kuri Album Ubuyobe ya Thomson hariho indirimbo zitandukanye harimo Ubutwari, Igitambo, Ubuyobe, Isezerano, Umunzani n'izindi zitandukanye.

Fica Magic nawe uzasohora Alubumu yise Umugisha hariho indirimbo yakoranye na Mr Orange, Gizo-G n'izindi zitandukanye.

Biteganyijwe ko nyuma yo kumurika iyi Album muri Rubavu kuri Together Motel bazakomereza mu mugi wa Kigali, Muhanga na Musanze mu rwego rwo kwagura ibihangano byabo no kugera ku bakunzi babo. Aho bazajya hose bazajya bafatanya n'abahanzi bari mu rugo.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 09:07:28 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kandida-Perezida-Thomson-na-Fica-Magic-bagiye-gusohorera-hamwe-Album-ya-III.php