English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Igisirikare cy’Ubuhinde cyatangaje ko abantu 15 bapfuye abandi 43 barakomereka nyuma y’urufaya rw’amasasu yarashwe n’ingabo za Pakistan.

Uku kurasana kwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu mu duce twa Poonch na Tangdar duherereye mu Karere ka Kashmir kari ku ruhande rw’Ubuhinde.

Pakistan yo ivuga ko abantu 26 bishwe n’ibitero by’indege byagabwe n’Ubuhinde ku butaka bwayo.

Umwuka mubi uratutumba aho Ubuhinde bushinja Pakistan gucumbikira abarwanyi bagabye igitero ku karere ka Kashmir iyobowe n’Ubuhinde, bukavuga ko ibitero by’indege bwagabye kuri Kashmir yegamiye kuri Pakistan ari mu rwego rwo kwihorera.

Ubuhinde buvuga ko bwagabye ibitero ku hantu 9 hari ibikorwa buvuga ko ari ibya bariya barwanyi, ko nta gikorwa cy’igisirikare cya Pakistan cyarashweho mu rwego rwo kwirinda intambara.

Pakistan ihakana ibirego byo gucumbikira abarwanyi ikavuga ko ubuhinde bwarashe ahantu hatandatu, ndetse igisirikare cya Pakistan kikaba cyahanuye indege 5 z’Ubuhinde cyakora nta ruhande rwigenga rwemeje ayo makuru.

Ibihugu bikomeye ku isi nk’Ubwongereza n’Ubufaransa byasabye Pakistan n’Ubuhinde guhagarika ubushyamirane naho Uburusiya buvuga ko buhangayikishijwe n’uwo mwuka w’intambara hagati ya biriya bihugu bibiri.

BBC ari nayo dukesha iyi nkuru ivuga ko umubano w’Ubuhinde na Pakistan wabaye mubi cyane nyuma y’igitero cyo mu kwezi gushize aho abarwanyi bishe abantu 26 mu gace ka Pahalgam mu ntara ya Kashmir yegamiye Ubuhinde.



Izindi nkuru wasoma

Urugo rwa Félicité Niyitegeka rwagizwe Igicumbi cy'Ubumuntu

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-07 16:44:20 CAT
Yasuwe: 257


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kashmir-yongeye-kuba-igicumbi-cyamaraso-nyuma-yigitero-cyahitanye-abantu-15.php