English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenny sol yasezeranye imbere y'amategeko nyuma y'umunsi umwe yambitse impeta umukinzi we

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mutarama umuhanzi Kenny sol yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Kunda Yvette ariko bitungura benshi kuko ayo makuru yari azwi n'abantu bakeya cyane.

Ibi byabaye nyuma yuko kuwa kane tariki ya 04 Mutarama 2024 umuhanzi Kenny sol yambitse impeta Yvette Kunda amusaba ko yazamubera umugore. Gusezerana imbere y'amategeko byabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge                Kenny Sol yari amaze iminsi mu gihugu cya Canada aho yari yaragiye mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera muri icyo gihugu.

Umukunzi wa Kenny Sol ubusanzwe yitwa Kunda Alliance Yvette akaba yaraje mu Rwanda avuye mu Bushinwa aho yigaga.                  Urugendo rwa Kenny Sol mu muziki rwatangiriye aho yize mu ishuri ry'umuziki ryahoze ari Nyundo, yaririmbaga mu itsinda ritwa Yemba Voice ariko nyuma yuko aryi tsinda risenyutse yakomeje umuziki wenyine ariko aza gukundwa n'abataribake mu Rwanda.

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-05 15:48:58 CAT
Yasuwe: 241


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenny-sol-yasezeranye-imbere-yamategeko-nyuma-yumunsi-umwe-yambitse-impeta-umukinzi-we.php