English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kim Kardishian yagaragaje imitere y'igitsina cye bivugishije benshi

Umunyamidelikazi Kim Kardashian yavugushije benshi ubwo yagaragaye mu isura nshya y’imyambaro y’imbere y’abagabo n’abagore ikozwe muri Pulasitike.

 

Iyi myambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore n’abagabo iri mu yo asanzwe akora yise ‘Skims’.

Iyi myambaro y’imbere yayishize hanze kuwa Mbere tariki 26 Kamena 2023 ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo koga bujyanye n’igihe cy’impeshyi.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Kim Kardashian ahagaze yambaye ‘bikini’, uturindantoki [gants] n’inkweto ndende byose by’umukara akikijwe n’abasore babiri bamufashe ku matako bambaye imyambaro y’imbere y’abagabo izwi nka ‘boxer’ nayo y’umukara.

Mu yindi foto, Kim Kardashian agaragara aryamye yejuru y’umusore bose bambaye imyambaro y’imbere gusa uyu mugore yambaye amadarubindi manini y’umukara.

Iya gatatu igaragaza Kim Kardashian aryamye kuri wa musore bose bambaye imyambaro y’imbere bakikijwe n’undi musore n’inkumi ebyiri basa nk’abari mu byicungo.

 



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Ethiopia bibasiwe n'inkangu igahitana benshi

Papa Cyangwe n'abandi bahanzi benshi bategerejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatanu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-06-27 11:12:57 CAT
Yasuwe: 177


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kim-Kardishian-yavugishije-benshi.php