English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Koreya y'Epfo: Urukiko rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol atabwa muri yombi agahatwa ibibazo.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje ko Yoon Suk-yeol uherutse kweguzwa by’agateganyo ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu, atabwa muri yombi n’abagenzacyaha.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Yoon yanze inshuro eshatu kwitaba abagenzacyaha bashakaga kumuhata ibibazo ku byaha ashinjwa birimo kurwanya inzego no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaha bifitanye isano n’icyemezo Yoon yafashe tariki ya 3 Ukuboza 2024 ubwo yari Perezida wa Koreya y’Epfo, cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare, byari bigamije guha inzego z’umutekano ububasha bwo gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Urukiko rwahaye abagenzacyaha amasaha 48 yo kuba bamaze gufata Yoon kugira ngo bajye kumuhata ibibazo.

Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ku iyeguzwa rya Yoon, Choi Sang-mok usanzwe ari Minisitiri w’Imari ni we wasimbuye Han ku mwanya wa Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo.



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 10:01:26 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Koreya-yEpfo-Urukiko-rwemeje-ko-Perezida-Yoon-Sukyeol-atabwa-muri-yombi-agahatwa-ibibazo.php