Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police FC.
Rutahizamu Byiringiro Lague uherutse gutandukana n’ikipe yo muri Sweden, byavugwaga ko ashobora kwerecyeza muri Rayon Sports, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Police FC.
Aya makuru yo kuba Byiringiro Lague yasinyiye ikipe ya Police FC, yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025, ni bwo Byiringiro yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo Mushimire Claude ushinzwe imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bibyara inyungu muri Rayon Sports.
Amakuru avuga ko Byiringiro Lague yasabye miliyoni 15 Frw kugira ngo asinye n’umushahara wa 2000$, agakinira Rayon Sports kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Gusa amakuru dufite avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’iyi kıpe batumvaga impamvu uyu mukinnyi yasinyishwa.
Nyuma yo kutumvikana kuri aya masezerano, Police FC yahise imuha amasezerano y’umwaka umwe n’igice afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 80,000,000.
Ubutumwa bwatangajwe na Police FC, bugira buti “Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kwinjira mu muryango wa Police FC ku masezerano y’umwaka umwe n’igice avuye muri Sandvikens IF.”
Byiringiro Lague yari yagiye muri Sandvikens IF yo muri Sweden mu ntangiro za 2023, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ine, akaba yaratandukanye na yo nyuma y’imyaka ibiri ku bwumvikane bw’impande zombi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Burayi.
Kugeza ubu Police FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa Kane n’amanota 23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show