English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuba Perezida si ibintu byo gukinisha ni umwanya ukomeye cyane-Oda Gasinzigwa

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena Madamu Oda Gasinzigwa umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe Amatora NEC, yavuze ko nta muntu ukwiye kuba atekereza ko kuba Perezida ari ibintu byoroshye kuko abaturage baba biteze byinshi ku muyobozi batoye.

Hari mu Kiganiro yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA, Oda Gasinzigwa yavuze ko badashobora kwica amategeko bashira ku rutonde abantu batujuje ibyangombwa byose.

Ati"Nta muntu wavuga ko umwanya wa Perezida ari ikintu cyoroshye, kuko ni umwanya w'ingenzi aho abaturage baba bakwitezeho byinshi, twizere ko ushaka kuba Perezida ari ngombwa kuba uzi ngo Perezida ni muntu ki?,Asabwa gukora iki?,itegeko Nshinga ryacu rimuvugaho iki?,ni umwanya ukomeye cyane si uwo gukinisha."

Gasinzigwa yasobanuye ko mu gihe kibanziriza gutanga kandidatire, NEC yabanje gusobanura birambuye ibyo uwifuza kuba Perezida asabwa. Ati “Ni yo mpamvu mu bikorwa byose turimo gutegura, turasobanura duhereye mu mizi, tugatanga umurongo ngenderwaho kugira ngo ushaka kwiyamamaza yinjire neza muri iyi gahunda. Dufata umwanya uhagije, tugasobanurira aba bose bashaka kwiyamamaza.”

Muri rusange, abantu icyenda bari baratanze kandidatire ariko hemejwe abakandida batatu bari bujuje ibisabwa: Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa DGPR na Mpayimana Philippe wigenga. Abakuwe ku rutonde rw’abazahatana bari bafite ibibazo birimo kutuzuza imikono 600, irimo 12 yo muri buri karere.

Perezida wa NEC yatangaje ko ku mukandida wigega, kubona imikono 600 irimo 12 y’abamushyigikiye muri buri karere byari byoroshye kuko bose bahawe umwanya uhagije, uburenganzira bwabo burubahirizwa.

Ati “Mu Rwanda dufite uturere 30. Muri buri karere, byari byoroshye kubonamo imikono 12. Buri wese yahawe uburenganzira, yahawe umwanya kandi yasobanuriwe ibisabwa ariko ku bw’amahirwe make, hari abatarashoboye kwitegura neza, ariko mu gihe kiri imbere dufite andi matora.”

Abakuwe ku rutonde, nk’uko Gasinzigwa yabisobanuye, nta n’umwe NEC yimye umwanya wo kugerageza aya mahirwe. Ati “Twebwe nk’urwego rutanga ubufasha, nta muntu twigeze twima umwanya wo kugerageza amahirwe.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga. Amatora azaba ku ya 14 no ku ya 15 Nyakanga 2024.

 

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-20 17:53:29 CAT
Yasuwe: 130


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuba-Perezida-si-ibintu-byo-gukinisha-ni-umwanya-ukomeye-cyaneOda-Gasinzigwa.php