English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 mu rugamba rushya: Igikuba cyacitse mu Kiyaga cya Kivu no mu mujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 wongeye kuzamura urujijo no guhungabanya amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, uyu mutwe wemeje ko wahagaritse imirimo yose ikorerwa mu Kiyaga cya Kivu, ukaba warahaye ingabo za FARDC amasaha 48 yo gushyira intwaro hasi no kuzishyikiriza MONUSCO.

M23 yanatanze itegeko ko abasirikare bose bagomba kwishyira hamwe muri Stade de l’Unite bitarenze saa 3:00, ibintu byagaragaye nk’umugambi wo kotsa igitutu igisirikare cya Leta.

Uyu mutwe uvuga ko icyihutirwa ari ugufata Umujyi wa Goma, umujyi ukomeye cyane mu bijyanye n’ubukungu n’imigenderanire mu karere.

Iyi myanzuro ya M23 ifite ingaruka zikomeye ku baturage, ubucuruzi bwo mu Kivu, no ku rugamba rwa diplomasi mu karere kose.



Izindi nkuru wasoma

M23 yashyizeho abayobozi bashya muri Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma.

M23 irakurikizaho iki nyuma yo gufata no kugenzura umujyi wa Goma muri DRC.

Général-Major Evariste Somo Kakule: Umuyobozi Mushya wa Nord-Kivu mu bihe bikomeye.

Impinduka mu ntambara ya Kivu: Abacanshuro ba FARDC banyujijwe mu Rwanda basubizwa iwabo.

Bidasubirwaho M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-27 08:21:54 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-mu-rugamba-rushya-Igikuba-cyacitse-mu-Kiyaga-cya-Kivu-no-mu-mujyi-wa-Goma.php