M23 yatwitse ibifaru bya FARDC ndetse yigarurira n'umujyi wa Kanyabayonga
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo waraye wemeje ko watwitse imodoka enye z'ihuriro rifatanya n'ingabo za Leta ya Congo FARDC zose zo mu bwoko bw'ibifaru bidatoborwa n'amasasu ndetse ifata umujyi wa Kanyabayonga.
Ibi ni ibyatangajwe mu ijoro ryo ku wa Kane n'umuvugizi wa M23 mu bya Politike Bwana Lawrence Kanyuka, yavuze ko byabaye ngombwa ko batwika izo modoka kugirango batabare ubuzima bw'abaturage bari barimo kwicwa n'ihuriro ry'ingabo za Leta zirimo FARDC,FDLR na SADC.
M23 ishinja Ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa bayo kwica abasivile 10 gukomeretsa benshi abandi bakava mu byabo nyuma yuko inzu zabo zisenywe n'ibisasu by'umwanzi.
Iryo tangazo ryagiraga riti"Byabaye ngombwa ko itabara mu rwego rwo kurinda abaturage hanyuma isubiza inyuma ihuriro ry'ingabo z'ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma yo gutwika imodoka zaryo z'intambara."
Uyu mutwe kandi wemeza ko hari izindi modoka ebyeri zo muri ubwoko wafashe ndetse n'indi imwe yo mu bwoko bw'ikamyo y'ubwikorezi.
Andi makuru avuga ko uyu mutwe waraye wigaruriye Umujyi wa Kanyabayonga uherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni nyuma y'imirwano ikomeye yari imaze iminsi yumvikana mu nkengero zawo yahuzaga uyu mutwe n'ingabo za Leta FARDC.
Amakuru avuga ko M23 yaba yigaruriye uyu mujyi mu ma saa tanu z'ijoro nyuma yuko ihuriro ry'ingabo za Leta zari zimaze guhunga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show