English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MONUSCO yatanze impano ya 'morgue' mu bitaro bya FARDC

Ubuyobozi bwa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwahaye ibitaro  bya gisirikare impano y'ububiko bukonjesha imirambo (morgue) y'abasirikare baba bapfiriye ku rugamba ndetse n'abicwa n'ibikomere baba bagiriye ku rugamba.

Radio Okapi yasobanuye ko iyo morge ikoze muri kontineli itageramo ubushyuhe kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kubika imirambo 50 icyarimwe.

Umuyobozi w'ibitaro bya Katindo Col Dr Victor Muyumba yavuze ko iyo morgue yari ikenewe cyane muri ibyo bitaro bitewe nuko umubare w'abasirikare bapfa uri kwiyongera muri iki gihe ingabo za Leta zihanganye n'umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.

Umuyobozi w'ibyo bitaro yakomeje avuga ko ubusanzwe imirambo y'abasirikare bapfaga yajyanwaga mu bubiko butameze neza butatuma imara igihe kirekire bigatuma imirambo y'abasirikare yangirika bakaba bishimiye igikorwa cyakozwe na MONUSCO.

Ati"Twagararaje iki kibazo tukibwira abadukuriye nabo babisaba MONUSCO none umusaruro uragaragaye, uyu munsi tubonye ububiko bukonjesha imirambo y'abasirikare."

Uretse ubu bubiko bahawe ubuyobozi bw'ibyo bitaro burateganya kubaka ubundi bubiko bw'imirambo, uwo mushinga ukazaterwa inkunga na Denise Nyakeru umugore wa Perezida Felix Tshisekedi.



Izindi nkuru wasoma

Umurwayi wa mbere yapfiriye mu bitaro bya Mulago azize icyorezo cya Ebola muri Uganda.

Impinduka mu ntambara ya Kivu: Abacanshuro ba FARDC banyujijwe mu Rwanda basubizwa iwabo.

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye impamvu atunamiye abasirikare ba SAMIDRC na MONUSCO.

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo binjiye mu Rwanda: Uko bakiriwe n’aho imibereho yabo iganisha.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-27 11:22:34 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MONUSCO-yatanze-impano-ya-morgue-ku-bitaro-bya-FARDC.php